Social Welfare

IBIKORWA SNER YAKOZE MU CYUMWERU CYO GUTEGURA UMUNSI MPUZAMAHANGA WA MWARIMU.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka irindwi imihigo ya NYAKUBAHWA Prezida wa Repubulika y’u Rwanda , SNER yagabiye abarimu babaye indashyikirwa murwego rw’intara abarimu bakurikira :

UKO INKA ZATANZWE
Ku italiki ya 2/10/2017 Umunyamabanga mukuu wa SNER ari kumwe n’umunyamabanga Mukuru wungirije bashyikirije inka umwarimu wabaye indashyikirwa mu mujyi wa kigali witwa HABIMANA TADDEE wigisha ku kigo cy’amashuri cya GS Camp Kigali akarere ka
NYARUGENGE inka twayisanze ku kiraro kiri mu mudugudu wa RULIBA twasanze inka yujuje ibyangombwa.

Ku italiki ya 2/10/2017 Umunyamabanga mukuru wa SNER ari kumwe n’umunyamabanga Mukuru wungirije hamwe n’ushinzwe uburezi mu Karere ka Gakenke bashyikirije inka umwarimu wabaye indashyikirwa mu ntara y’amajyaruguru witwa MUKAMUGEMA REGINE wigisha ku kigo cy’amashuri cya ES NYARUTOVU akarere ka GAKENKE . Twakiwe n’umuyobozi w’ikigo ari kumwe n’abarimu hamwe n’ushinzwe uburezi ku Murenge n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari. Bose bafashe ijambo bashimira SNER igikorwa kiza irimo gukora,basaba abarimu kwitanga kugirango nabo ubutaha bazabe indashyikirwa

Ku italiki ya 2/10/2017 Umunyamabanga mukuru wa SNER ari kumwe n’umunyamabanga Mukuru wungirije hamwe n’ushinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga bashyikirije inka umwarimu wabaye indashyikirwa mu ntara y’amajyepfo witwa HATEGEKIMANA JEAN BOSCO wigisha ku kigo cy’amashuri TTC MUHANGA akarere ka Muhanga . Twakiwe n’umuyobozi w’ikigo ari kumwe n’umuyobozi w’itorero rya EAR muri Diosezi ya Shyogwe n’abarimu hamwe n’abanyeshuri n’umunyamakuru w’ikinyamakuru IMVAHO mu karere ka MUHANGA, umuyobozi w’ikigo yatangiye ashimira sendika y’abarimu ubwitange bakorana mu gushimira abarimu b’indashyikirwa nk’ ikimenyetso cy’urukundo gituma abandi barimu bagira umuhati mu kazi kabo. Hakurikiyeho umunyamabanga Mukuru wa Sendika ashyikiriza inka yagenewe umwarimu w’indashyikirwa

Ku italiki ya 3/10/2017 Umunyamabanga mukuru wa SNER ari kumwe n’umunyamabanga Mukuru wungirije hamwe n’uhagarariye SNER mu karere ka Rutsiro bagize uruzinduko mu karere ka Rutsiro, aho bakiriwe n’umuyobozi w’akarere ndetse n’ushinzwe uburezi muri ako karere bakomereza urugendo ku kigo cy’amashu cya GS BWIZA aho bashyikirije inka umwarimu wabaye indashyikirwa mu ntara y’iburengerazuba, mu karere ka Rutsiro ariwe NIYITEGEKA JEAN ANDRE
Uwo muhango ukaba warakorewe ku kigo cy’amashuri tukaba twarakiriwe n’abanyeshuri n’abarimu n’umuyobozi ushimwe amasomo kuri icyo kigo uwo muhango ukaba waragenze neza.

Ku italiki ya 4/10/2017 Umunyamabanga mukuru wa SNER ari kumwe n’umunyamabanga Mukuru wungirije hamwe n’uhagarariye SNER mu karere ka Kirehe bagize uruzinduko mu ku kigo cy’amashuri cyitwa RUSUMO HIGH SCHOOL, aho bakiriwe n’ushinzwe uburezi muri ako karere, bashyikirije inka umwarimu wabaye indashyikirwa mu ntara y’iburasirazuba, ariwe HABUMUGISHA MARTIN.
Uwo muhango ukaba warakorewe ku kigo cy’amashuri tukaba twarakiriwe n’abanyeshuri n’abarimu n’umuyobozi w’icyo kigo uwo muhango ukaba waragenze neza.

Bikorewe i Kigali kuwa 06/10/2017

Umunyamabangas Mukuru wa SNER
HARELIMANA Faustin

Vision

The vision of the Teachers Union is to become one of the most effective and autonomous in the world.

Mision

SNER mission is to bring together teachers from different grades to quality service, to strengthen their defense and protect their rights, improve their living conditions in terms of socio-economic and professional and to promote quality of Education.